🎶 HABAYE UMUNSI

I.    Habaye umunsi w’ishimwe mu ijuru, Yesu yitanga ngo agere mu isi;
Aza kubyarwa n’umwari utunganye, Uwera aturana natwe ababi.

Dore urukundo rwatumye ampfira Ibyaha byanjye abihamba mu mva ! Maze arazuka ngo ampuze na se.Nagaruka, nzamushimira ibyo.

II.    Habaye umunsi babamba umukiza I Gologota ku musaraba.
Ahemurwa avumwa atukwa n’abantu, Yikorera ibyaha byanjye byose!

III.    Habaye umunsi aruhukira mu mva Harindwa n’abamarayika be.
Niko yitanze ngo ambere umukiza; Bihebe mwese, mumwiringire!

IV.    Habaye umunsi, Satani aratsindwa, Ntiyaheza Yesu mu gituro.
Nuko arazuka, urupfu arutsinze, None ari mu ijuru iburyo bwa Se

V.    Hazaba umunsi tuzumvaho impanda Harabagirane ijuru ryose;
Yesu uwo azaza mu bgiza bwe bwose Azima ingoma uwo Mwami wanjye.

⬅️ Back to list